• +250 722 000 438
  • Northern Province, Gicumbi District, Rwanda

P O BOX 1, Gicumbi District-Northern Province-Rwanda/ Tin: 102670342

Uruganda rw’icyayi rwa Mulindi ruherereye mu Karere ka Gicumbi ruri gushaka gutanga akazi ku bantu bafite impamyabumenyi zisabwa, bafite ubushake no kwitanga mu kazi ku myanya ikurikira:

  1. Umushoferi utwara icyayi: Imyanya 3

Inshingano rusange:

Akuriwe n’umuyobozi ushinzwe imirima, umushoferi afite inshingano zo gutwara icyayi, byaba ngombwa agatwara inkwi n’ibikoresho byo gutunganya imihanda.


Inshingano z’ingenzi:

  •  Gukoresha imodoka z’uruganda mugutwara icyayi, inkwi n’ibikoresho byo gutunganya imihanda.
  • Gukora isuzuma ry’imodoka n’ibikoresho byazo.
  • Gukora igenzura no gusana byoroheje ibinyabiziga.
  • Gushyira no gusimbuza ibyuma  bishya mu modoka nk’uko bisabwa.
  • Gukora ubutabazi bwihuse mu gihe imodoka zigize ibibazo ahantu hatandukanye nk’uko ubisabwe.
  • Kwitondera no kubahiriza ingamba z’ibidukikije, ubuzima n’umutekano, umutekano w’ibiribwa bisabwa n’amategeko n’amabwiriza.
  • Kugirira no gukorera  isuku  imodoka z’uruganda.
  • Kugaragaza isura nziza y’uruganda mu gihe atanga serivisi zo gutwara imodoka z’uruganda.
  • Kwiyemeza ko ingamba zose z’ako kanya zisabwa n’amategeko n’amabwiriza zifatwa mu gihe habaye impanuka
  • Gutanga raporo ku bibazo by’umutekano w’ibiribwa ku muyobozi w’itsinda rishinzwe umutekano w’ibiribwa.
  • Gukora indi mirimo yose igendanye n’akazi ubisabwe n’umuyobozi wawe.

Impamyabumenyi n’ibisabwa:

  • Kuba yarize byibuza amashuri atatu yisumbuye
  • Kuba afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ruriho icyiciro cya B na C
  • Kuba afite uburambe nibura bw’imyaka itatu (3) mu nshingano imwe.
  • Ubushobozi bwo gukora mu gihe umuntu ahatiwe kandi nta we agenzura.
  • Kumenya neza amategeko arebana n’umutekano mu muhanda.
  • Kuba azi neza ururimi rw’ikinyarwanda cyangwa igiswahili  (kuvuga, gusoma no kwandika) kuba azi icyongerezaza (kuvuga, gusoma no kwandika)  byaba ari akarusho.
  • Kuba ari igitsina gore byaba ari akarusho.


Aho akazi kazakorerwa:

Aka kazi kazajya gakorwa bihoraho mu kigo cy’uruganda rw’icyayi rwa Mulindi ruherereye mu Murenge wa Kaniga ho mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Uburyo bwo gusaba akazi:

Abakandida bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa basabwe kohereza ubusabe bwabo burimo  ibaruwa isaba akazi, Umwirondoro wuzuye, kopi z’impamyabumenyi y’amashuri, kopi y’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, icyemezo cy’ubunararibonye/uburambe mu kazi, kopi y’indangamuntu (byose biri mu nyandiko imwe mu buryo bwa Pdf) bikoherezwa kuri: info@mulinditeas.com bitarenze ku ya 13 Ugushyingo 2026. Abakandida batoranyijwe gusa ni bo bazahamagarwa.


Icyitonderwa:
Shyira izina ry’akazi ku mpamvu y’ubutumwa bwawe.

NAHAYO Philippe

Umuyobozi Mukuru w’uruganda

Add Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *