
Ubusanzwe kw’Isi hose Umunsi W’umurimo wizihizwa tariki 01 Gicurasi wa buri mwaka, ariko muri Mulindi Factory Company ibirori byo kuwizihiza byabaye kuri uyu wa 10/05/2026 mu rwego rwo kuwuhuza n’ikikorere rusange y’uruganda.
Ibi birori byahuje abakozi bose ba Mulindi Factory Company,Ubuyobozi ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye harimo abayobozi ba Koperative za Coopthe na Coothevm ndetse n’abayobozi b’inzego zibanze.
Ibi birori byabimburiwe n’umukino w’umupira w’amaguru w’ubusabane wahuje abakozi bakorera mu Mirima ndetse n’abakozi bakorera mu ruganda uyu mukino ukaba warangiye abakozi bakorera mu ruganda batsinze abakorera mu mirima ibtego bine ku busa.
Mu birori byuje ibyishimo n’umunezero nkuko byagaragaraga ku maso ya buriwese abayobozi batandukanye bagiye bafata ijambo ryibanze ku kwifuriza abakozi umunsi mwiza w’umurimo.

Intumwa y’abakozi NGOBOKA Anicet ubwo yageza ijambo ryagenewe uyumunsi mu mwanya w’abakozi.
Mw’ijambo Nyamukuru umuyobozi w’uruganda Bwana Philippe NAHAYO yageje ku bitabiriye ibi birori yifurije buriwese umunsi mwiza w’umurimo ndetse anashimira bakozi bose uruhare rukomeye bakomeje kugira mu iterambere rusange ry’uganda.

Umuyobozi w’uruganda bwana Philippe NAHAYO ubwo yagezaga Ijambo Nyamukuru ku bitabiriye ibirori.
Muri ibi birori kandi hahembwe abakozi babaye indashyikirwa mu mashami atandukanye.

Ubuyobozi bw’uruganda ubwo bwagezaga igihembo ku mukozi wahize abandi Felix
