• +250 722 000 438
  • Northern Province, Gicumbi District, Rwanda
Farmers Story

Ubuhinzi bw icyayi, iterambere ry ’umuryango.

Ubuhinzi bw’ icyayi bwageze bwa mbere mu Rwanda mu mwaka wa 1957, bukaba bwarazanywe n’abakoloni bukorwa gusa ku nyungu zabo hahingwa hectare zisaga 110,  ahanini bishakiraga icyo bazajya banywa kandi nibyo bohereza iwabo.

Mu mwaka w’1960 nibwo hashinzwe uruganda rw’icyayi rwa mbere mu Rwanda; Usine de thé de Mulindi, nyuma y’imyaka igera kuri ibiri n’abaturage bashishikarizwa guhinga icyo gihingwa mu mirima yabo ndetse bakanibumbira mu ma koperative azabafasha kwiteza imbere bahinga icyayi. Ubu aho ku mulindi habarizwa koperative ebyiri (2) z’abahinzi b’icyayi.

Icyayi ni zahabu y’icyatsi

Iyi ni inyito yashyizweho n’abahinzi b’icyayi nyuma yo kubona ko guhinga icyayi byabafashije mu kwiteza imbere bakaba bageze kuri byinshi.

Mukansanga Judith ni umupfakazi w”imyaka 43 afite abana babiri (2) arera kandi  abishyurira amashuri.  Mukansanga ni umunyamuryango wa Coopthe Mulindi, arahamya ko nyuma yo gufata icyemezo agatangira guhinga icyayi byamufashije kwiteza imbere.

“ Mbere nahingaga ibihingwa bitandukanye ariko nabonaga ntacyo bingezaho, nza kwigira inama yo kuba nanjye nahinga icyayi kuko nabonaga nibura ababikora haricyo bakuramo, nanjye mbitangira gutyo”.

Akimara gufata icyemezo cyo guhinga icyayi ndetse akibumbira muri koperative, ubuzima bwe bwarahindutse ku buryo bugaraga nkuko abitangaza.

“Aho natangiriye guhinga icyayi nabashije gukomeza amashuri yanjye ya kaminuza, ubu mfite lisansi, ikindi kandi ndihira abana banjye amashuri kuko mfite  umwana w’imyaka 20 wiga muri kaminuza akaba nawe agiye kuyirangiza ndetse nundi ufite imyaka 18 ugiye kurangiza secondaire kuko ari mu mwaka wa nyuma. Ese mvuge iki ndeke iki koko ko ubu noneho ubuhinzi bw’icyayi bwamfashije kugera kuri byinshi koko”.

Mu buzima busanzwe kwibumbira muri koperative byatumye abasha kubona inguzanyo ntiyaba umuhinzi gusa kuko ubu ni rwiyemezamirimo.

Agira ati:” ubu kandi nyuma yo kubona inyungu ziva mu buhinzi bwanjye bw’icyayi  nabashije kujya muri Mulindi  Tea Growers Ishema Sacco bampa inguzanyo, natangiye ubucuruzi mu gasantire, niyubakiye inzu ndetse kandi ndanorora inka n’amatungo magufi”.

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gicumbi nabo batangiye kwifuza guhinga icyayi bibumbira mu makoperative kuko ngo babona ko ari byiza mu buzima bwa buri munsi nkuko Munyaneza Leonidas, umukozi wa COOPTHE Mulindi abitangaza.

Agira Ati: “iyo urebye hari abantu benshi bifuza kuza mu buhinzi bw’icyayi kuko babonye ko aribwo buryo bwiza bwabafasha gutera imbere byihuse, kuko urebye ubu abahizi b’icyayi bakorana n’uruganda rwa hano ku mulindi basigaye babona amafaranga meza kandi ashimishije aho buri munyamuryango atabura agera ku bihumbi magana ane kuri bonasi ya buri mwaka ndetse n’agera ku ibihumbi mirongo itandatu buri kwezi”.

Kuva aho uruganda rw’icyayi rwa mulindi rubaye urw’abaturage mu mwaka w’2022, uru ruganda rwa Mulindi rufitwe n’ abahinzi 100% binyuze mu ma koperative abiri y’icyayi mato; Koperative Du The Mulindi (COOPTHE MULINDI) na Koperative Du The Villageois Mulindi (COOTHEVM).  Abahinzi bakazajya bahabwa amafaranga y’agahimbazamusyi azajya ava mu nyungu z’ uruganda aho buri kwezi baba bafite icyo bagenerwa nk’ umushahara.